Ijambo Porokireri Serge Brammertz yagejeje ku nama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi

Ibiro bya Porokireri
Arusha, Lahe
Porokireri Serge Brammertz
Porokireri Serge Brammertz

Porokireri Serge Brammertz w’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwahyiriweho icyahoze ari Yugosilaviya (TPIY) n’uw’Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT), uyu munsi yagejeje ijambo ku Nama y’umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi (UNSC).

Porokireri yatangiye avuga ko, mu mpera z’Ugushyingo 2017, hitezwe icyemezo mu rubanza rwa Mladić mu rw’iremezo no mu bujurire bw’urubanza rwa Prlić na bagenzi be, mu gihe hitezwe ko iburanisha mu rubanza rwa Stanišić na Simatović rizatangira mu cyumweru gitaha. Porokireri yagejeje kandi kuri UNSC aho izindi manza ziburanishwa na MICT zigeze, harimo no gutanga imyanzuro y’ubujurire mu rubanza rwa Karadžić na Šešelj.

Ku byerekeranye no gushakisha abantu umunani barezwe na TPIR basigaye batarafatwa, Porokireri yamenyesheje UNSC ibirimo gukorwa n’Ibiro bya Porokireri (OTP) kugira ngo bitahure ahantu abantu batarafatwa baherereye kandi bibafate. Yagize ati “Ndifuza gushimangira ukuntu twiyemeje gufata abo bantu batarafatwa no kubageza imbere y’ubutabera. Abakorewe ibyaha muri jenoside yo mu Rwanda nta kindi bakwiye gukorerwa uretse icyo”.

Porokireri Brammertz yabwiye kandi UNSC ibirimo gukorwa na OTP mu rwego rwo gutera inkunga ubushinjacyaha bw’ibihugu mu ikurikirana ry’ibyaha by’intambara mu Rwanda no mu bihugu by’icyahoze ari Yugosilaviya. Vuba aha OTP yakoranye n’Umushinjacyaha Mukuru wo mu Rwanda gahunda yo kongerera ubumenyi abashinjacyaha bo mu Rwanda n’abo mu bindi bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba ku byerekeranye n’iperereza n’ikurikirana ry’ibyaha by’intambara. Byongeye kandi, nyuma muri uku kwezi OTP izatangira gusemura mu kibosiniya, igikorowate n’igiseribe inyandiko yayo yasohoye ku ikurikirana ry’ibikorwa by’urugomo rushingiye ku gitsina muri TPIY.

Ku birebana n’ikurikirana ry’ibyaha by’intambara mu nkiko z’ibihugu mu cyahoze ari Yugosilaviya, Porokireri yagize ati “Mbere nari narabamenyesheje ko ubufatanye bw’ibihugu by’icyahoze ari Yugosilaviya mu by’ubutabera burebana n’ibyaha by’intambara butaganaga mu nzira nziza kandi ni na ko ibintu bikimeze uyu munsi.”

Hanyuma, Prokireri Brammertz yavuze impungenge zikomeye za OTP zerekeranye n’umuco uriho kandi wasakaye wo guhakana ibyaha by’intambara no kwanga kwemera ibyabaye byagaragajwe na TPIY na TPIR. Porokireri yaravuze ati “Ubutumwa butangwa n’abahakana n’abapfobya ibyaha si ibanga kandi burasobanutse: Twemera abacu bakorewe ibyaha, ariko ntitwemera abanyu. Abo muvuga ko bakoze ibyaha by’intamabara ni intwari zacu”.

Porokireri yasabye akomeje ko icyo kibazo cyakwitabwaho mu buryo bwihutirwa. Yagize ati “Iyo abayobozi babi bakoresha amacakubiri, ivangura n’urwango kugira ngo bagere ku butegetsi, intambara n’amarorerwa bishobora gufatwa nk’ibintu bifite igisobanuro. Ibyo ni ko byari bimeze hashize ibinyacumi bibiri ubwo jenoside n’itsembabwoko byatangiraga kandi n’ubu ni ko bikimeze. Mu gihe TPIR yarangije gufunga imiryango na TPIY ikaba iri hafi kuyifunga, ubu ni bwo ari ngombwa cyane guhangana n’icyo kibazo kurusha na mbere. Kugira ngo ejo hazaza hazarangwe n’amahoro, ni ngombwa ko abantu bagira imyumvire imwe ku byabaye mu gihe gishize cya vuba”.

Porokireri yashoje agira ati “TPIY izarangiza manda yayo mbere y’impera z’uyu mwaka. Icyo gihe hazaba harangiye umurimo ukomeye Inama Ishinzwe Amahoro ku Isi yatangiye mu myaka 24 ishize. Nyamara ariko, umurimo w’ubutabera ku bantu bakorewe ibyaha mu cyahoze ari Yugosilaviya no mu Rwanda uzakomeza.”