Ibyatangajwe na Perezida wa IRMCT nyuma y’uko Umucamanza Akay atongewe indi manda

Perezida
Arusha, Lahe
Perezida Theodor Meron
Perezida Theodor Meron

Ku itariki ya 29 Kamena 2018, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye yongeye guha manda y’imyaka ibiri Abacamanza bose, uretse Umucamanza Aydin Sefa Akay wo mu gihugu cya Turukiya, bari kuri risite y’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Kurangiza Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) basabaga kongerwa indi manda. Ubwo yavugaga icyo atekereza kuri icyo cyemezo, Umucamanza Theodor Meron, Perezida wa IRMCT, yagize ati“N’ubwo ncyubahiriza kandi ntemeranywa na cyo, mbababajwe cyane n’icyemezo cyo kutongera indi manda Umucamanza Akay, mugenzi wanjye nemera kandi nubaha, mpangayikishijwe cyane kandi n’ingaruka zikomeye cyane icyo cyemezo kizagira ku Rukiko dukorera no ku butabera mpanabyaha mpuzamahanga muri rusange”.

Umucamanza Akay ni umwe mu bacamanza ba mbere batowe n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye, mu Ukuboza 2011, kugira ngo bashyirwe kuri risite y’Abacamanza ba IRMCT kandi na mbere yaho yabaye Umucamanza mu Rukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda. Kimwe n’abenshi mu bacamanza ba IRMCT, hakurikijwe ibiteganywa muri Sitati ya IRMCT, Umucamanza Akay yakoreraga IRMCT atari ku cyicaro cyayo ahubwo ari mu gihugu cye, kuva igihe yashyiriwe kuri risite y’Abacamanza ba IRMCT. Ubwo Umucamanza Akay yakoraga mu Rugereko rw’Ubujurire rwa IRMCT mu nteko yashinzwe kuburanisha urubanza rwa Augustin Ngirabatware, muri Nzeri 2016, abategetsi ba Turukiya baramufashe, baramufunga. Muri Kamena 2017, Urukiko Mpanabyaha rwa Mbere rw’Iremezo rw’Ankara muri Turukiya, rushingiye ku kirego kimwe rukumbi cyo kuba mu muryango w’iterabwoba, rwahamije icyaha uwo Mucamanza. Muri Kamena 2017 nyuma yo gufungurwa by’agateganyo, mu gihe hari hagitegerejwe ubujurire, Umucamanza Akay yasubukuye imirimo ye y’ubucamanza muri IRMCT.

Ifatwa ry’Umucamanza Akay, ifungwa rye n’iburanishwa rye binyuranyije n’ihame ry’ubudahangarwa bwe bwo mu rwego rwa diporomasi bwemejwe n’Umuryango w’Abibumbye mu Ukwakira 2016. Binyuranyije kandi n’Itegeko IRMICT yasohoye muri Mutarama 2017 rigenewe Guverinoma ya Turukiya kandi itegetswe kubahiriza. Perezida wa IRMCT, Umucamanza Theodor Meron, yagejeje icyo kibazo ku mugaragaro ku Nama y’Umuryango w’Abibumbye Ishinzwe Amahoro ku Isi muri Werurwe 2017 no mu bindi bihe, nk’uko yakigejeje kandi no ku Nteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye. Magingo aya, icyo cyemezo Urukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Turukiya rwafashe mu rubanza rw’Umucamanza Akay cyarajuririwe kandi imikirize yarwo ishobora kuba yasubirishwamo mu rwego rw’igihugu no mu rwego mpuzamahanga, bityo inzira iracyari ndende mbere y’uko urwo rubanza rucibwa ku buryo budasubirwaho.

Perezida Meron yavuze ko “icyemezo cyo kutongera Umucamanza Akay indi manda giteye impungenge zikomeye ku nzego nyinshi”. Agaragaza impungenge ku ngaruka z’icyo cyemezo ku Mucamanza Akay ubwe, Perezida wa IRMCT yavuze kandi ko “ibyo bituma habaho kwibaza cyane niba ubudahangarwa bwo mu rwego rwa diporomasi Abacamanza bagomba guhabwa hamwe n’ubwigenge bw’ubutabera, bugomba kurengerwa n’ubwo budahangarwa, bishobora kubahirizwa ku nzego nka IRMCT, aho Abacamanza bakorera akazi kabo mu bihugu bakomokamo.”

Birazwi ko icyemezo cyo kutongera Umucamanza Akay indi manda cyashingiye ku makuru Guverinoma ya Turukiya yashyikirije Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Abibumbye avuga ko Umucamanza Akay atacyujuje ibisabwa ku bacamanza ba IRMCT bivugwa mu Ngingo ya 9 ya Sitati ya IRMCT bitewe no kuba yarahamijwe icyaha. Perezida wa IRMCT yagaragaje ko ibyo bibabaje cyane, avuga ko“kwemera icyifuzo cyatanzwe na Guverinoma ya Turukiya ari kimwe no kwemera ibikorwa bya Reta bikozwe mu buryo bunyuranye n’ihame ry’ubudahangarwa bwemejwe n’Umuryango w’Abibumbye, bikaba ari ugutanga urugero rwazagira inkurikizi mbi”.

Perezida Meron yashimangiye kandi ko, mu bibazo nk’ibi, igitutu kidakwiye, cyo mu rwego rwa poritike cyangwa cyo mu bundi buryo, ibihugu bishobora gushyira ku bantu kitagira aho kigarukira. Yasobanuye ko “hari itandukaniro rinini hagati y’uburenganzira Sitati yemerera ibihugu bwo gutanga abakandida babikomokamo n’uburyo budateganywa muri Sitati, budasobanutse na mba kandi bushobora gushingira ku mpamvu za poritike kandi zidafite ishingiro, bwemerera ibihugu gusaba gukuraho cyangwa kongera indi manda abacamanza babikomokamo cyangwa wenda n’abakomoka mu bindi bihugu”. Yongeyeho ko “niba ibihugu byemerewe gufatira ibyemezo Umucamanza mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga akurikizwa, ubwigenge bw’ubucamanza, bwo hame ry’ingenzi ry’ubutegetsi bugendera ku mategeko, n’ubusugire bw’Urukiko rwacu ubwarwo byaba biri mu kaga gakomeye, kimwe ndetse n’umushinga rusange w’ubutabera mpanabyaha mpuzamahanga”.