Ku itariki ya 4 no ku ya 5 Werurwe 2019, ku Cyicaro cya IRMCT kiri Arusha, Abacamanza b’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) bateraniye mu Nama rusange ya kabiri bakoze bahibereye.

Bimwe mu byo abo Bacamanza bahuye bakunguranaho ibitekerezo, harimo ibibazo byerekeranye n’imirimo y’Ingereko n’amategeko ya IRMCT, n’ibindi bibazo byihutirwa bireba urwo Rwego muri iki gihe. Iyo Nama rusange yari iyobowe n’Umucamanza Carmel Agius, wabaye Perezida wa IRMCT ku itariki ya 19 Mutarama 2019, kandi yitabiriwe n’abandi Bacamanza 22 ba IRMCT. Porokireri Serge Brammertz na Gerefiye Olufemi Elias na bo bitabiriye iyo nama mu biganiro bimwe na bimwe kandi bombi bagejeje ijambo kuri abo Bacamanza.

IRMCT ifite irisite y’abacamanza 25, bakora imirimo ya IRMCT iyo Perezida abibasabye. Abo Bacamanza ubusanzwe bakorera imirimo yabo ahandi hantu hatari ku cyicaro cya IRMCT, keretse igihe bikenewe ko baza ku Cyicaro cya rimwe mu mashami yombi ya IRMCT.