‘Haranira Gutera Imbere’: MICT yizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore 2018

Mechanism
Arusha
Students participating in the events marking the International Women's Day 2018 at the Mechanism's Arusha branch
Students participating in the events marking the International Women's Day 2018 at the Mechanism's Arusha branch

Uyu munsi Urwego Rwashyiriweho Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (MICT) rwizihije Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore mu bikorwa binyuranye byabereye ku ishami ryarwo riri Arusha. Mu kuzirikana insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti ‘Haranira Gutera Imbere’, MICT yifatanyije n’amahanga mu kwizihiza uburenganzira bw’abagore, uburinganire n’ubutabera, hibandwa ku ikurikirana mu nkiko ry’ibikorwa by’urugomo n’ihohotera bishingiye ku gitsina byibasira abagore mu bihe by’intambara.

Mu rwego rwo kwizihiza uwo munsi, MICT yatumiye, ku biro byayo, abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri yisumbuye bikurikira: Saint Theresa of the Child Jesus, Saint Joseph Nagarenaro Girls na Peace House. Yari yanatumiye kandi n’abo mu Ishami ry’amategeko rya Kaminuza ya Tumaini University iri Arusha. Ibyo birori byanitabiriwe n’intumwa z’ishami ry’Arusha ry’Ishyirahamwe ry’abanyamategeko b’abagore bo muri Tanzaniya (TAWLA) na bamwe mu bagenerwabikorwa ba Gahunda yo kugira inama abana b’abakobwa b’abangavu bo mu mashuri yisumbuye yo muri Arusha, iterwa inkunga na MICT.

Mu byaranze uwo munsi, hari ibiganiro byatanzwe n’amagambo yavuzwe n’abakozi bakuru ba MICT n’uwari uhagarariye ishyirahamwe ry’abakozi ba MICT basobanura imirimo n’inshingano bya MICT. Abafashe amagambo bashimangiye uruhare rw’ingenzi MICT, Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho u Rwanda, n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga Rwashyiriweho Icyahoze ari Yugosilaviya byagize mu gushyiraho ubukemuramanza bwinshi ku birebana n’ibyaha byerekeranye n’ibikorwa by’urugomo n’ihotera bishingiye ku gitsina. Ubwo bukemuramanza burimo ibyemezo byahinduye amateka byafashwe n’izo Nkiko, nk’ibyemeje ko icyaha cyo gusambanya ku gahato gishobora gushyirwa mu rwego rw’ibikorwa by’urugaraguro kandi ko ubucakara bushingiye ku gitsina bushobora gufatwa nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu. Ibyo byemezo byinjiye mu mateka byafashwe n’izo Nkiko ni bimwe mu biri mu ngamba yagutse kurushaho igamije guharanira ko habaho uburyozwacyaha ku bakoze ibikorwa by’urugomo n’ihohotera bishingiye ku gitsina mu gihe cy’intambara ziba ku isi yose.

Mu birori byo kwizihiza uwo munsi, abari bahagarariye TAWLA batanze ibiganiro ku iyubahirizwa ry’uburinganire bw’abagabo n’abagore n’ibyagezweho muri urwo rwego mu kazi bakora. Nyuma yaho, abitabiriye ibirori bahawe umwanya wo kuzenguruka bareba inyubako za MICT. Muri icyo gikorwa, abakozi ba MICT bari bahari, biteguye gusubiza ibibazo no kungurana ibitekerezo ku byerekeranye n’uburenganzira bw’abagore, haba mu rwego rw’ubutabera mpanabyaha mpuzamahanga cyangwa muri rusange.